Live: Amateraniro yo ku cyumweru aranzwe n’ibitangaza bidasanzwe kurikira .

Nkuko bisanzwe bimenyerewe amateraniro yo ku cyumweru kuri Patmos Faith Church atangira saa tatu za mu gitondo akarangira saa sita n’igice. Uyu munsi amasengesho yatangiranye no kuramya no guhimbaza na worship team mu kwinjiza abakristo mu mwuka wo gusenga.

Worship Team mu kuramya no guhimbaza.

Amasengesho yo kuri icyi cyumweru akaba yayobowe na Mama Pasteur watangiye asengera abitabiriye iteraniro abasabira umugisha n’imbabazi ku mana kugirango baze kwakira ijambo ry’Imana bejejwe n’umwuka wera.

Maman Pasteur asengera iteraniro.

Gahunda yakomeje Light Choir ya Patmos ifasha abari bitabiriye iteraniro gusenga binyuze mu ndirimbo aho yaririmbye indirimbo zirimo inyigisho nyinshi, kandi dusanzwe tuziko uririmbye aba asenze kabiri. Kimwe na Light Choir, Patmos Choir nayo yunzemo isusurutsa abari mu iteraniro mu ndirimbo nyinshi.

Light Choir Ihimbaza.

Patmos choir yaririmbiye abakristo.

Umushumba w’itorero Patmos Prophet NSABIMANA Jean Bosco akaba yigishije abaje mu iteraniro mu cyigisho dusanga muri Malaki 3: 7-12. Aha yasabye abakristo nkabantu bakijijwe kwera imbuto nzima kandi zikagaragarira benshi, kuko umuntu ntago yaba amurikiwe n’umwuka wera ngo abe ariwe uba ikibazo mu bandi.

Umushumba w’itorero Patmos abwiriza .

Ku itorero Patmos abantu benshi bakomeje kuhabohokera kandi niyo mpamvu tugira amateraniro yo gusengera abantu gusa azwi nka Deliverance kuwa kabiri ndetse no kuwa kane . Kuri iki cyumweru rero hakaba hari abashimaga imana kubw’ibitanagaza yabakoreye. Kubw’imbaraga z’umwuka wera kandi hanagaragaye ubuhanuzi bwatanzwe n’umudamu wari waje gusenga ibi nabyo bikaba biri mubyo itorero Patmos ryemera.

Umukristo ashima Imana ko yamuhaye umwana nyuma yo gusenga muri “Pima Urebe Birashoboka” ya 2016.

Uyu mwana satani yashakaga ariko Imana iramukiza.

abakristo bitabiriye iteraniro ryo ku cyumweru.

Abanyamahanga nabo bari bateranye mu iteraniro.

Abakristo bafashijwe(hagati Pastor MWIHOREZE Christine “Maman pasteur “)

Umwigisha MUSAFIRI ukomeje gutangaza abantu benshi bitewe ninyigisho ze zikora abantu ku mitima, yakomeje yigisha inyigisho dusanga muri Yohana 11: 21-43 aho yigishije avuga ko “Gutinda kw’Imana bitayibuza kuza”. Icyi cyigisho akaba yasobanuriye abantu ko ari Imana ya yimuhaye mu rwego rwo guhumuriza abakristo kutiheba.

Ev.MUSAFIRI yigisha.

Umushumba yahanuriye bamwe mu bari baje gusenga, abasabira umugisha aboneraho no gusoza amateraniro yo kuri uyu munsi saa saba z’amanywa.

Uyu mu kristo prophet Bosco yamuhanuriye anavuga amazina ye.

Umushumba ashoje iteraniro anahesha umugisha abari aho saa 12:30 aboneraho no kubibutsa ko hari n’iteraniro rya ni mugoroba muri Pima urebe byose “birashoboka”.

Written Ben.G

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →