Live: Amateraniro yo ku cyumweru “ UBWO UKORANA NAYO BIRAKUNDA” .

Amateraniro yo kuri icyi cyumweru taliki ya 14 Gicurasi 2017 atangiye nkuko bisanzwe saa tatu akaba yari ayobowe na SIKUBWABO Joseph usanzwe ari n’umuvugabutumwa muri iri ritorero, watangiye aragiza Imana abari bitabiriye amateraniro yuyu munsi. Akurikizaho kwakira amakorari anyuranye harimo Worship Team, Light Choir na Patmos Choir zatanze ubutumwa bunyuranye binyuze mu ndirimbo nkaho Patmos Choir yibukije abakristo urukundo rw’Imana yakunze abantu ibabaha umwana wayo ho igitambo. Iyi korari ikaba yaboneyeho kubwira abantu ko yatumiwe kuririmba mu giterane cyo gusengera amatora n’igihugu muri rusange kuri iki cyumweru muri camp Kigali.

SIKUBWABO Joseph ayoboye gahunda.

Worship Team Ihimbaza.

Light Choir mu kuramya no Guhimbaza.

Dad na Mom

Patmos Choir Iririmba.

Muri aya materaniro hatanzwemo ubuhamya n’umukristo washimaga Imana ibyo yamukoreye nyuma yigihe kinini asenga akaba yarashubijwe ku cyifuzo yari yashyize imbere y’Imana cyo gukubona inzu none Imana yarabimuhaye.

Arashima Imana ibyo yamukoreye.

Umushumba w’itorero Patmos Prophet Bosco yatangiye asengera itorero anasoma icyigisho cy’uyu munsi dusanga mu 2Abakorinto6: 1-10. Mu gukomeza asobanura icyigisho cyuyu munsi yagize ati: Ni ngombwa gukomeza gukorana n’Imana no gukomera mu gakiza kuko satani ntaho ahezwa niyo wajya he agusangayo, uretse mu Mana honyine niho ushobora kubonera amahoro. Avuga kandi ko nubwo wakora ibimeze bite wahanura, wasenga icya mbere ari uguhindura umutima ukareka kristo agatura muri wowe.

Umuhanuzi w’Imana Bosco arasoma ijambo ry’Imana.

Yakomeje agira ati , agakiza ni akumuntu ku giticye ko nta wakagombye kugendera ku bandi kandi ko ugomba kuba ufite ubushake bwo gushaka Imana. Akenshi ibikugendaho usanga aribyo wikururiye kuko uba utagira ahantu hafatika ubarizwa mu itorero. Tureke gusambira byinshi bitazagira aho bitugeza, irari ryo gushaka kwigana abo utazi utanazi akensi Imana basenga biravuna kuko akenshi usanga bashobora kuba bakorana nizindi Mana cyangwa se bakura imbaraga ahandi hantu hatazwi. Inshuti wagombye kwizera yonyine ni Kristo Yesu kuko ariwe wenyine witabaza mu bihe waba urimo byose akakumva. Twirinde imirimo ya kamere dusanga mu Bagalatiya5: 19. Abakristo ntitukabe imbogamizi za bagenzi bacu kuko umuntu uteye atyo azarimbuka kandi nta mbuto nzima ziba zizamweraho, tugerageze kwera imbuto z’abana b’Imana (Abagalatiya5:22) kuko ariko gukiranukira Imana.

Prophet Bosco abwiriza iteraniro.

Abakristo mu ijambo ry’Imana.

Bose bateze amatwi ijambo ry’Imana.

Kuko Imana itajya iriganya cyangwa ngo ihishwe ikaba yavuze ku buzima bw’abantu benshi kandi ikaba yagiye isubiza ibibazo n’ibyifuzo byari bifitwe na bamwe mu bari bateraniye muri Patmos ibinyujije ku muhanuzi wayo Bosco. Uyu mwana w’umukobwa umuhanuzi w’Imana Bosco yamweretswe ko agiye kujya hanze yigihugu kandi azagirirayo umugisha akagaruka atanga ubuhamya.

Imana yamuvuzeho ko afite urugendo kandi yaruhaye umugisha.

Aba bo Imana ikaba yabahaye isezerano ry’urubyaro nyuma yigihe gito.

Umushumba asoza Iteraniro ry’uyu munsi.

Umushumba w’itorero Patmos akaba ashoje amateraniro y’iki cyumweru akangurira abantu kujya gusengera igihugu kugirango imirimo yose iteganyijwe izagende neza. Amasengesho akaba arimo kubera  Kigali Stadium(Nyamirambo) kandi ko saa kumi nimwe gahunda ya PIMA UREBE BIRASHOBOKA ikomeje ku munsi wayo wa 14. Ntubure cyangwa ngo ukererwe.

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →