Dore ibihe bitari bisanzwe “UWITEKA YOGEYE KWI TAMURURA”mu itorero Patmos of faith church.

Nkuko bimenyerewe mu itorero rya Patmos buri wa gatatu w’icyumweru haba hiriweho amateraniro,muri iyi minsi benshi bari kwemeza ko hari ibihe bidasanzwe nkuko abari kuyitabira bari kubihamya ko nta gihe ntakimwe ibi bihe byigeze kubaho  mu mateka yiri torero kuko ngo ibihe byiza birimo gusimburanwa buri wa gatatu, nyuma yo kumva izo nkuru zirimo gucicikana hagati mu bakristo bateranira mu iteraniro rya patmos ikinyamakuru cya patmos cyabashije kuganira numwe mu bari baje gusenga kugirango bameye imva n’imvano rimo gutuma abantu bavuga ko hari ibihe bidasanzwe uwo twaganiriye yagize ati”njyewe kubisobanura birimo kundenga kuko ubwiza bw’Imana burimo gusimburanwa mu itorero  patmos nawe se urabona ibihe turimo abantu benshi ntibagikunda gusenga ariko noneho ubu mu itorero patmos hari ubwitabire bwa abakozi b’Imana barimo gusimburanwa ubutitsa kandi ibyo bihe byiza birimo kuba burigihe mu minsi yo gusenga ”.

Iteraniro ryatangiye basenga biyeza nkuko bisanzwe umwanya waruyobowe na Pastor MWIHOREZE Christine.
Umwanya mwiza benshi bakunda ndetse benshi baba bazanywe no gusenga no kwihana ibyaha kugirango Uwiteka agire icyo akora mu buzima bwabo.
Iruhande ibumoso umuvugabutumwa Musafiri,akuriye n’umukozi w’Imana nawe ni Pasiteri, Pasiteri Mwihoreze ku ruhande na Pst Alex
Abakozi b’Imana bakorera umurimo w’Imana mu itorero Patmos nabo babukereye,I bumoso Umuvugabutumwa Joseph hagati Rethia i buryo umuvugabutumwa Fanny. aba nabo mu byumweru bishize bibiri nabo bari bitabiriye bakaba biyongereye mu rabo bashyitsi.
Ubwitabire bwa bakristo burahari hagati mu iteraniro benshi baba baje gusenga ku bw’impamvu yo kwegera Imana no kwiyeza.

twashatse kumenya imva n’imvano yateye ibihe byiza muri patmos ariko nyuma tuza kumenya ko abakozi b’Imana barimo guteranira mu itorero patmos badanzwe nubwo bakorera umurimo w’Imana hagati mu gihugu ibyo tubyumvise byaduteye amatsiko yo gukora igereranya hagati y’ibyumweru bibiri ngo turebe abakozi b’Imana  bamaze kuhateranira babashyitsi twe twasanze basaga barindwi mu byumweru bibiri gusa.

Twakomeje twibaza ibi icyo  bishatse kuvuga benshi mu bakunda gusenga batubwira ko ari umugisha urimo kuza wihuta ku bantu bateranira mu itorero patmos kuko bigaragara ko hari ububyutse bw’Imana.

Umwe  mu bigisha banone nawe n’umushyitsi Umuvugabutumwa   RUGABA Marc 

Mureke dusome muri bibiliya  itangiriro 50:24, Yohuwa 5:2,13
Icya tangaje abateranye uyu munsi nuko abakozi b’Imana babashije ku bwiriza uyu munsi bagarutse ku bwiza bwo gukorera Imana no gutabarwa kwayo mu gihe cyategetswe ibyo bikaba byatangaje benshi mubateranye uyu munsi ibyo byose bikaba byakurikiwe nyuma y’umwanya mwiza wo kwihana mu itorero patmos dore ko ari ibihe bakunda kugirango Uwiteka abashe kwitamurura.

Pst Mwihoreze Christine  niwe ushoje iteraniro anasezerera abateranye uyu munsi anibutsa abateranye ko gahunda zo muri iki cyumweru zikomeje  kuwa mbere nta materaniro yo gusengera abantu ahari(deliverance), kuwa gatatu harimo amateraniro yirirwamo.

Reka dukurire amateraniro kuri videwo,tubibutsako niba utari wakora subscriber ko wakanda ku kajogera kugirango amakuru yo mu itorero patmos ajye abasha kukugeraho.

Ben/patmosfc.org

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →