Ibihe bidasanzwe mu itorero patmos of faith church

Nyuma yigihe itorero patmos of faith church  rikorera mu Rwanda ndetse no hanze ku isi yose gusengera bagiye babitangaza ubu amateraniro ari kubera mu karere ka kicukiro ku muhanda ugana sonatube hafi  ya kaminuza ya mount kenya

Pst Mwihoreze Christine ati “iki nicyo gihe cyo gusenga kugirango tugire inshuti nziza ariyo Yesu Christo”.

Ibihe bitari bisanzwe mu itorero rya patmos nkuko benshi bakunze kubyita  ngo twabitangarijwe nu mushumba wungirije  MWIHOREZE Christine abinyujije mu matangazo aba mu iteraniro  riba ku munsi wo ku cyumweru yatangaje ko ubu ibihe byo gusenga ariho bigeze. Pst Mwihoreze Christine usanzwe  azwiho inyigisho nziza zerekeza abantu mu ijuru kwihana ndetse no gukundana  yatangaje ko ubu gahunda ya masengesho yahindutseho gato aho kuwa kabiri hari ububyutse butari busanzwe hirirwamo amateraniro ya babyeyi muri rusange noneho saa 17:00 haba iteraniro ryitwa umugoroba w’ubuhanuzi  Kugeza saa 19:00, nkuko yabitangije we ubwe yemera ko ari umuhanuzi utavangiye kuva cyera,Yakomeje atangaza  ayo materaniro azajya atumirwamo na bakozi b’Imana bazaba bava mu gihugu   hose, ati”sibyo gusa ahubwo amateraniro aba kuwa kane noneho yo kwirirwamo nayo aba asizwe kuyaburamo ni ukunyangwa zigahera  ko ntawe ukwiye kuyabarirwa ahubwo icyiza kuyazamo kugirango wirebere ibihe byiza biba Bihari”.   Ya komeje atangaza ko mbere yuko uyu mwaka urangira hagomba kuba impinduka ifatika  mu gusenga tukarangiza umwaka turi mu mwuka wo gusenga, ibyo bika byuzuza zimwe mu  nyigisho ze asaba abantu ko bagomba gusenga n’umutima wabo wose kugirango Imana ibagomorere imigisha ndetse bakanga icyaha nigisa nacyo. Inkuru mbarirano iratuba nibwo twifuje guterana amateraniro yo kuri iki cyumweru koko twasanze  aya materaniro  aba afite ububyutse, aho iteraniro riba ryakubize ryuzuye reka turebe uko byari byifashe twifashijije amafoto

Aha korali Patmos choir mu mumpuzankano mu butumwa burimo  indirimbo zirimo gukomera kw’Imana no gukora kwayo korali yarifite ubutumire uyu munsi mu ivugabutumwa ikaba nayo ikomeje kwagura ibikorwa byayo.
Umwigisha wo kuri iki cyumweru ni Pst Mwihoreze Christine niwe mwigisha wigishije .
Umunsi utari udasanzwe aho amateraniro yahuriranye no gusezeranya abageni bamwe mubari baherekeje umugeni nabo bateranye bumva icyo Imana ibashakaho.
Abakristo bari benshi mu ngeri zose ubwitari bari nta makemwa kuko impande zose zigize urusengero zari zicawemo.

Pst Mwihoreze Christine niwe ushoje iteraniro anasezerera abateranye uyu munsi anibutsa abateranye ko gahunda zo muri iki cyumweru zikomeje  kuwa kane harimo amateraniro yirirwamo, atangaje ko kuri radio umucyo buri wa gatandatu hari ijambo ry’Imana guhera saa moya za ni joro.

Tuboneyeho kubamenyesha ko  iteraniro riba rinyuze kuri murandasi byashoboka ko hari ibyo  waba wifuza guterana natwe ikaze mu itorero patmos of faith church tubane nawe mu mihe byiza tubibutsa ko usha kubonana n’umushumba cyangwa ashaka iyindi service itandukanye yahamagara kuri iyi numero 0788350697

written by Ben/patmosfc.org

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →