IBIHE BYIZA MU ITORERO PATMOS OF FAITH CHURCH Igiterane cy’ububyutse

Itorero  Patmos riyobowe n’umushumba Nsabimana Jean Bosco ndetse na  Mwihoreze Christine ryongeye rigaruka mu bihe byiza cyo gusenga Imana, aho ryabateguriye igiterane gifite insanganyamatsiko ” IGITERANE CY’UBUBYUTSE”. Iyi nsanganyamatsiko ikaba iboneka  muri bibiliya  Amaganya ya yeremiya 5:21 “21.Utwigarurire Uwiteka,Natwe tuzaba tukugarukiye.Tugarurire ibihe byacu,Bibe nk’ibya kera.”  Umutwe w’iki giterane urimo kwiginga ndetse no gusenga byimbitse kugirango Uwiteka  agire icyo akora   ku muntu wese umushaka cyane cyane ukeneye ububyutse mu gusenga. Nkuko igihe cyari gishize itorero patmos of faith church riteranira  Sonatube ruguru gato yahahose inyubako ya kaminuza ya mount kenya akaba ariho ubu rimo kubarizwa mu nyubako byegeranye,twabashije kuganira n’ abakiristo nabo bagize icyo badutangariza mbere yuko tubaza nyiri gutegura igiterane Pst MWIHOREZE Christine  umwe mu bayoboke biryo torero batangaje yagize ati” iyi n’ imigisha igeretse kuyindi kandi  Uwiteka agomba kwitamurura akongera akagarura ibihe byahise dore ko byari ibihe byiza bishimwa na bose  kandi twe twarabikundaga”. Nyuma  yaho twifuje kumenya imva ni mvano yo gutegura iki giterane dore iminsi yarishije itari micye,  ikinyamakuru cya patmosfc.org  nkuko tujya tubikora twifuje kuganira na Pst MWIHOREZE Christine kugirango tumubaze icyaba cyamuteye kuba yategura igiterane ndetse n’umwihariko urimo uruta ibindi biterane byahise.

Pst MWIHOREZE Christine

Yagize ati”ni ngombwa ko twongera tugasenga twinginga Imana kugirango iduhe ubugingo ndetse itugarurire ibihe byiza byahise by’umunezero mu gusenga  igiterane kizaba gifite  umwihariko uruta ibindi biterane kuko iki n’igisa nkaho kirimburiye ibiterane dufite muri uyu mwaka wa 2019 kandi umuntu wese uzigomwa akaza azakira umugisha ndetse turararika abantu baba bafite uburwayi ko nabo bajya baza tukabasengera kuko Imana dusenga ishobora byose nta cyo  itabasha  idufiteho umugambi mwiza kuri twe”.

Igiterane kizaba cyitabiriwe na bakozi b’Imana guturuka impande zose z’igihugu harimo abaririmbyi bakorera umurimo w’Imana mu itorero Patmos nka Patmos worship team,Patmos faith choir na bahanzi ku giti cyabo nka Jean Bosco ndetse n’umukozi w’Imana uzwi ku izana rya Maman Lionel akaba nawe muvugabutumwa wihariye uzaba uhari nkuko bigaragara ku mpapuro zitumira(flayers) ingenga bihe yiki gitera izatangira ku munsi wa kabiri wiki cyumweru 12/3-17/3/2019  guhera saa kumi nimwe(17h) z’umugoroba kugeza saa mbiri(20h), nkuko biteganyijwe ku munsi wo kuwa gatandatu hazabaho gusubika bakomeze ku cyumweru ndetse banasosoza.

Iki giterane kizaba live(ako kanya) ku mbuga za patmos of church zikorera kuri murandasi(www.patmosfc.org,youtube na facebook), ibindi bisobanuro wahamagara 0788350697

Ben/patmosfc.org

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →