JOSIANE Gihozo Yatangaje ko Imana igihari ntaho yagiye.

Inyuma yawe hari ngabo zishinzwe ku kurwanirira zohereje n’Imana itakwera ko urengana mu nyikirizo  yisubiramo n’indirimbo irimo kurimbwan’itsinda rikorera umurimo w’Imana mu itorero patmos of faith church riramya rikanahimbaza mu ruhuvangitirane rw’indirimbo nyinshi zivuga gukomera ku Witeka mu bushobozi bwe, tuvuze uko ukomeye urinyembaraga ntawe uhwanye,bati amamara waramamaye kandi uzahora wamamara ni zindi nyinshi mu gutangira iteraniro ryo ku cyumweru ritangira saa saba za ni mugoroba rigasozwa saa  kumi, iteraniro riba ryitabiriwe nabatari bacye kubera riba mu masaba meza aho buri wese aba afite umwanya mu masaha y’umugoroba.

abaririmbyi bagize itsinda rya worship team barimo kuririmba indirimbo zitandukanye mu gutungiza iteraniro.
Uyoboye gahunda ni Kanyemera Gad umuvugabutumwa  atangiye yiyakiriza abateranye uyu munsi aboneraho no kwakira korali patmos mu ndirimbo zabo eshatu baba bateguriye abaje guterana uyu munsi

Umwanya mwiza wo kumva amashimwe

“Uwiteka yangiriye neza nanjye ndishima kubwo urukundo rwe rukomeye n’imbabazi ze zitarondoreka”.ndashima Imana.
Karumugabo Didas usengeye abashimye Imana bakoresheje ubutunzi wabo.
Umwanya ukundwa na benshi dore ko mu ndirimbo haba harimo utumwa bw’ijambo ry’Imana butandukanye kuri iyi nshuro indirimbo zirimo gukomera kw’Imana mu ngeri zose mu bikorwa no mubitangaza nizo zirimo kwiganza mu magambo barimo kuririmba,ibyishimo byinshi mu maso yabo ndetse n’umunezero hagati mu baririmbyi na kanyamuneza mu maso yabo nibyo biri kubaranga bati”Amazerano yacu uko Imana iyatanga yakozwe na Yesu Christo,turi abasirikare b’Imana turwanisha intwaro z’umwuka z’umwuka wera ,Uwiteka yampaye intwaro z’urugamba ariyo bibiliya”.
Abakozi b’Imana mu iteranino.
Mbere yo kwinjira mu mwanya mwiza worship team ifashije abateranye kwinjira mu mwanya wo  bakira ijambo ry’Imana.
Umwanya mwiza ufasha benshi kwakira gutuza mu mumitima yabo no gufashwa.
IGIHOZO Josiane umenyerewe mu masengesho bita  ijoro ryo gutabaza uteranira mu itorero rya ADEPR  niwe muvugabutumwa wanone.
ati mure twihute dusome bibiliya umurongo uboneka mu  kuva21:18-19 18.“Abantu nibarwana umwe agakubita undi ibuye cyangwa igipfunsi, akabirwara iminsi ntapfe, 19.nasindagirira ku kibando uwamukubise ntazagibweho n’urubanza, ahubwo azarihe iminsi amaze arwaye kandi amuvuze arinde akira neza. hosaya 6:1-2  1.“Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora. 2.Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye.

Mu kigisho gitangijwe no kuvuga ubuhamya mu ncamake higanjemo ibitangaza  Imana yamukoreye dore ko benshi bafashwa n’ubuhamya bwibyo Imana yakoze bigatera gukomera mu gukorera Imana, Mu gukomeza kwigisha yibanze  ku mateka  y’umuryango we  aho umugabo we yamutanye inda nto ndetse na bana bane akava murugo rwe akinjira undi mugore  wari umukire ariko nyuma yigihe akomeza gusenga Imana  ntiyacika intege  imukorera igitangaza agaruka murugo rwe ndetse amuha imbabazi atitaye mubihe bibi yabayemo atanga imbabazi ndetse kubera urukundo rw’Imana mu rugo rwe haragwamo amahoro ndetse nakanyamuneza kubera gukomera kw’Imana asoza avuga ko Imana ipfa kuba yaravuze gusa umuntu agomba kwituriza kuko Uwiteka niwe ukora ibyantaniranye kandi ariwe ufite ufite igisubizo cy’ubuzima bwawe uko byagenda kose ko iyaduhamagaye ariyo kwizerwa no kubikora izabikora kuko ibyo yakoze byari bikomeye ibisigaye ari ubusa nta mpamvu yo kwiganyira kuko mu biganza by’Uwiteka hari umugisha umuntu uwariwe wese atabasha guhagarika.

Pst Mwihoreze Christine niwe ushoje iteraniro anasezerera abateranye uyu munsi anibutsa abateranye ko gahunda zo muri iki cyumweru zikomeje kuwa mbere nta materaniro yo gusengera abantu ahari(deliverance), kuwa gatatu harimo amateraniro yirirwamo, atangaje ko kuri radio umucyo buri wa gatandatu hari ijambo ry’Imana guhera saa moya za ni joro.

Reka dukurire amateraniro kuri videwo,tubibutsako niba utari wakora subscriber ko wakanda ku kajogera kugirango amakuru yo mu itorero patmos ajye abasha kukugeraho

Ben/patmosfc.org

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →