Korali Patimosi (Patmos choir) irateganya gukora indirimbo za mashusho.

Korali patimosi  ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Patmos of faith church riherereye ku Muhima Yamaha riyobowe na Pasiteri Nsabimana Jean Bosco. Imaze gushyira hanze amakuru yimpamo ko kuri iki cyumweru taliki ya 26 ugushingo 2017 ko izaba iri mu kikorwa cyo gufata amashusho,nyuma yigihe gito twari tumaze tuganiriye n’umuyoboyi wayo KARUMUGABO Didas atunyurira muri zimwe muri gahunda bafite bazakora mbere yuko umwaka urangira.

KARUMUGABO Didas umuyobozi wa Patmos choir.

Mubyo yatangarije abanyamakuru b’ikinyamakuru cya patmosfc.org ndetse nabakunzi babo. Yabivuze mu magambo ye agira ati”

Mbere yuko dutangira uyu mwaka wa 2017 hari bimwe twiyemeje kuzageraho biri muri gahunda zacu, bimwe muri ibyo rero twari twarateganije ko nibura mu mpera yu mwaka wa 2017 ko tugomba kuzakora amwe mu mashusho y’indirimbo zacu izo ndirimbo azaba ari umunani zigaragara, iyo Album izaba yitwa” NZAMUBONA”.

Ikazaba ari  indirimbo zikoze neza kandi zifite ubutumwa buzagera kuri buri wese ndetse bikagira akamaro mu gikorwa cyivuga butumwa mu Rwanda ndetse no hakurya y’imbibi”.

Patmos choir

Twamubajije icyo yifuza ku bakunzi be ati”

Nkuko twabwiye abakunzi bacu ko tutazatenguha mu kabagezaho ubutumwa bwiza turakomeje kandi turabakunda icyo dushaka nuko batuba hafi muri kiriya gikorwa dufite ku cyumweru aho tuzirirwa dufata amashusho guhera mu iteraniro rya mu gitondo kugeza mu iteraniro rya ni mugoroba kandi twizeyeko kuboneka kwanyu ari inkunga ikomeye mu buryo bwose ”

Twakomeje tumubaza igihe bazamurika  izo ndirimbo bazaba bakoze,adutangariza ko nta gihe kizacamo doreko igikorwa nyamukuru gisa nkaho gikomeye kizaba kirangiye kuko igenamari yo gukora ayo mashusho izabatwara akayabo  gasaga  miriyoni eshatu n’igice, ibyo rero bikaba aribyo byari bikomeye, nyuma mu nangiriro y’umwaka wa 2018 ko hazabaho kumurika iyo album(indirimbo).

 Korali ya Patimosi ni korari imaze igihe kitari gito mu ivugabutumwa kandi ikunzwe nabantu bose ingeri zose, ntakabuza rero nawe urahishiwe,kuhagera n’inkunga ikomeye ndetse n’umugisha. Reka Imana izabane nabo mu bikorwa bafite.

 

Author:Ben/patmosfc.org

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →