Live: Kurikira Deliverance uyu munsi 16/05/2017

Ugusengerwa no kubohorwa kuri uyu  munsi kuranzwe n’ubwitabire bwinshi aho abantu baturutse mu mpande zose z’igihugu ndetse hari n’abavuye mu bihugu byibituranyi bose baje kugirango Imana igire icyo ikora ku buzima bwabo. Aya masengesho akaba yatangiye saa tatu aho batangiye bahabwa ibyigisho n’umwigisha wa hano kuri Patmos, kuko iyo bahageze babanza kwigishwa kugirango baze gusengerwa bafite umutima ucyeye. Ubu gahunda igezweho bakaba barimo gusengerwa, kubohoka ndetse no guhanurirwa n’umuhanuzi w’Imana Bosco aho nawe abanje kubaragiza Imana akurikizaho gutwika gukongora imbaraga mbi za satani. Uyu munsi wo kuwa kabili akaba ari nta yindi gahunda iba ihari kuri aya masaha kuva saa tatu kugera saa kumi numwihariko  w’itorero Patmos ryihaye ryo kubohora ababa bitabiriye iki gikorwa. Gahunda ikaba ikomeje aho dayimoni zirimo gushya zikavuza induru ndetse hari nizirimo kuvuga iyo zaturutse zikemeza ko zigiye kandi zitazagaruka ko zihuye nikibatsi cy’umuriro w’Uwiteka udashobora kwihanganira ikintu cyose cyirwanya abana be. Ihere amaso uko bimeze:

Abakristo bitabiriye Deliverance.

Aha Dayimoni yari atangiye gushya.

Dayimoni arahiye.

Arabohotse mu izina rya Yesu.

Abakristo biteguye gusengerwa.

Dayimoni ahuye n’umuriro.

Dayimoni yari yabuze ubuhungiro.

Abakristo bareba ibitangaza by’Imana.

Umushumba asengera abakristo.

Arabohoka mu izana rya Yesu prophet Bosco,ati “loose her in name of Jesus”.

(murekure mu izina rya Yesu).

Arakira mu Izina rya Yesu, uyu musore satani yari yarumugabye ho ibitero none aramurekuye.

Imana iramukijije satani nubwo atabishakaga.

prophet Bosco ati satani yabishaka atabishaka urabaho.mu izina rya Yesu.

Satani yashakaga ku mwivugana ariko IMANA iramukijije abonye ubuzima.

 

hehe no kongera gutwarwa n’imyuka mibi kuko ubaye ushoboye. Imana imugiriye neza.

Prophet Bosco mu isengesho ribohora ati “Satani nta ruhare ufite kuri uyu muntu,Sohoka.”

Uyu satani yari yarazinze inda ye ngo itazavuka ariko Imana iramubohoye.

Satani akaba ahuye n’ikibazo hano kuri Patmos.

Deliverance yuyu munsi irangiye abantu benshi babohotse kandi ubuhamya n’amashimwe bikaba ari byinshi bashimira Imana ibyo yabakoreye kuri uyu munsi. Nawe ukaba utumiwe ku wa kabili w’icyumweru gitaha ukirebera ibitangaza by’Imana. Ubu Pima urebe birashoboka ikaba itangiye ku munsi wayo wa 16 ku isaha ya saa kumi nimwe. Muhawe ikaze.

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →