Murahishiwe na Patmos Choir

Twaganiriye na president wa Patmos choir ibarizwa muri Patmos of faith church KARUMUGABO Didas tumubaza zimwe muri gahunda baba bafitiye abakunzi babo dore ko ari nayo korali nkuru mu itorero Patmos of faith church twaganiriye abasha kuvuga bimwe mubyo bazakora muri uyu mwaka yagize ati” Intego yacu nukugeza ivuga butumwa kure hashoboka mu indirimbo z’ amajwi ndetse n’izigaragara mu mashusho . Yadutangarije ko bafite icyerekezo cyakure nkuko bari gukora banasenga cyane dore ko aricyo kibatunze nkabakozi b’Imana.

KARUMUGABO Didas umuyobozi wa Patmos Choir.

Yabivuze mu magambo make ati” erega twe dukora ibyacu ariko n’Imana igakora ibyayo ariko twebwe nkabakristo dufite ukwizera kudasanzwe ko muri uyu mwaka dufite gahunda yo kugeza volume1 ya mashusho doreko iya majwi y’amaze kugera hanze aho yakozwe muri 2013 yitwa “ABIRINGIYE” ndetse bakaba bashaka kuzashyira hanze indi y’ amajwi ndetse na mashusho ariyo bazita “NZAMUBONA” . Yadutangarije ko bizakorwa neza kuko imyiteguro irimbanyije ndetse bakaba bazayikora mu mpera y’umwaka wa 2017 muri kwezi kwa Nzeri,bakaba kandi bari no gutegura igikorwa cya “Patmos week” icyo gikorwa kikazaba kirimo ibikorwa byo gufasha no gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye ndetse bikaba ari igikorwa kizajya gihoraho buri mwaka. Mu gusoza badutangarije ko bafite gahunda yo gutegura igitaramo kizaba mu kwezi ku kuboza mu rwego rwo gusoza ibikorwa bya Patmos choir muri uyu mwaka wa 2017.

Patmos Choir bahimbaza Imana.

 

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →