Ntibisanzweeee peee!INDEGE(URUTARO) Y’UMUROZI IKOREYE IMPANUKA MURI PATMOS NA PROPHET BOSCO FIRE.

mu masaha ya mu gitondo saa tatu nibwo impanuka y’indege(urutaro) yabaye. Aho yavaga icyangugu yerekeza I kigali dore ko yarigamije kugirira nabi uwo bari bayitumyeho.wakibaza ibyaribyo!

Iyo ndege rero ikaba yaguye mu itorero rya Patmos doreko yasanze uwo yarije kugirira nabi yari yibereye mu iteraniro arimo gusenga kandi Imana ntiyemeranya n’umuntu uwariwe wese yagirira nabi mugenzi we. Nkuko bisanzwe mu itorero patmos buri wa kane haba hiriwemo amateraniro ariko agatangira  kare nibwo mushumba uyoboye iteraniro rya patmos yatangije iteraniro asenga muri rusange ndetse anafata umwanya wo gusengera abari bitabiriye dore ko bari banazindukiye mu nzu y’Imana navugako byari amahirwe kubari bateranye uyu munsi.

Nibwo umushumba yabasengeye muri rusange nyuma yaho kaza kugaragara umubyeyi wari watumweho indege yo mu bwoko bwa gataro aho yaturukaga mu ntara y’iburengerazuba yerekeza mu murwa w’urwanda ikayoba ikamusanga mu nzu y’Imana igahita ikora impanuka igasandara ngo nohasi ngo pa!! nta kundi gusandara rero ndimo kuvuga nuko umushumba yahise abibona agahita amusengera nta kuzuyaza ,Umushumba yagerageje kubaza umuroga impamvu amuroga nkuko ajya abigenza amusubiza mu magambo agira ati”Uyu muntu sinshaka ko abaho umuhungu wanjye niwo mugabo we kandi njyewe ntago byishimiye uko babanye kuko buri gihe ndamutera nka mubuza amahoro ariko bikanga bikaba ibyubusa aho ngerageza ku mutera umubiri wose ndetse n’ingingo zose z’umubiri ariko akarwanya we akarekeza mu nzu y’Imana. Ntako ntagize yanabwiye umugabo we ariwo mwana wanjye ko muroga ariko ntiyabyemera kandi njyewe sintifuza ko yambyara cyangwa yabona amahoro mu buzima bwe. Ariko uyu munsi mfashwe mateka amaboko ndayamanitse ndatsinzwe. Umuronga akomeza abaza Pasteur ngo harya wowe bakwita nde ko mbona usa nku umuriro ?”
”Pasteur ati ndi umuriro niyemeje kugutwika ukava mu buzima bwa bana b’Imana”umuroga kwihangana ntiyigeze abishobora ahubwo nibwo gutaka no kuvuza induru byiyongeraga ari nako asaba imbabazi ko atazongera kugaruka ku mugirira nabi aho yaturuka hose doreko yari yatangaje ko ava ahahoze hitwa icyangugu akoresha iminota mirongo itatu gusa kugirango agere I Kigali.
Reka mvugeko ari amahirwe adasenzwe kuko uko umushumba yakomeje amusengera ninako yabohotse agataha ari mutaraga.
Byabereye mu iteraniro ku manywa y’ihangu benshi bari baje guterana.
Uyu munsi si uriya gusa wasengewe hari abandi benshi nabo basengewe kuva iteraniro ritangira kugeza risoza.

gahunda z’itorero patmos rero nta kidasanzwe, iminsi yo gusenga irakomeje muri iki cyumweru.

kuwa gatanu hari amateraniro ya nimuroba ahera saa kumi n’imwe uwa gatanu w’ibitangaza ndetse nagahunda yose zo kuri Television(Tv10 kuwa gatanu saa 21:30 no kuri BTN kuwa gatatu saa 21:30 ndetse no ku cyumweru saa 21:30).

 

Ben/patmosfc.org

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →