Nyuma y’Iminsi irindwi atabona yongeye arabona. Reba amafoto

Dutangiye amasengesho yo gusengera abantu anzwi nka(deliverance)ari kubera mu itorero rya Patmos of faith church Intego yiri teraniro aba hari gusengera abantu batandukanye ku bibazo bitandukanye bafite cyangwa indwara zitandukanye kugirango bishyirweho iherezo ku buzima bwa buri umwe ntakintu ntakimwe kitaweho, nkuko twabyiyemeje aya materaniro ndetse nandi yose aba ari kuba ako kanya ku migabane yose igize isi yacu binyuze ku rubuga rwacu rukorera kuri murandasi  arirwo

www. patmosfc.org , patmos of faith church facebook page na youtube channel patmos of faith church live streamming. Ubu tugiye kubagezaho uko gahunda cyangwa igikorwa cyo gusengera abantu kiri kugenda muri rusange mwe mutabashije kuhagera. Amateraniro yo kuri uyu munsi atangiriye igihe asanzwe atangirira ikirere kimeze neza umucyo niwose , abantu ni urujya n’uruza impande zose zigize urusegero urabonako hicayemo abantu batari bacye babukereye reka turebe uko biri kugenda:

Kurikira ako kanya:

Amateraniro atangiriye isaha ya saa tatu za manywa yitabiriwe nabantu benshi batandukanye guturuka impande zose .

Abateranye begeye imbere mu gikorwa cyo gusengerwa.

Umushumba ahereye ku murongo asengera abateranye.

Igikorwa cyo gusengera abantu kirakomeje  muri rusange hasengewe abantu bakurikije uko bahageze umwe ku umwe barimo gusengerwa

Uyu mubyeyi bari bara muroze arimo gusengerwa.
Bamuroze kurwara umugongo.
Mu basengewe uyu munsi hagaragayemo umwana ukiri muto w’Umukobwa uri mu kigereranyo ki myaka cumi n’irindwi yaramaze igihe kingana n’icyumweru cyose atabona nyamara yarasanzwe abona nkuko bisanzwe ariko impamvu yo kurogwa bituma atabona,nkuko twabitangarijwe na  babyeyi be ko usibye no kutabona ubwe atameze neza mu buzima busanzwe,Mu basengewe kuri kuri uyu wa mbere nawe yararimo. 
Nyuma yo gusengerwa na prophet Fire ibyishimo byari byinshi hagati mu iteraniro by’umwihariko nyiribwite yasabye ko bakifotoranya n’uwamusengeye akanyamuneza kamurenze ndetse n’urugwiro, aboneraho no gushima Imana byimbitse ko Imana Imukoreye ibitangaza cyo kubona atabonaga. Ibyo byose byari byaretewe nuwari waramuroze nyuma yo gusengerwa yabohotse.

 

Amateraniro arashojwe abateranye basubiyemungo zabo bashima Imana kubwo gusengerwa.

Tubibutseko tugira na gahunda kuri Radio na televiziyo yo gusengera abantu no kumva ijambo ry’Imana.

 Tubibutse ko itorero patmos risigaye riteranira i Nyarutarama hafi ya Kk security ahateranira Itorero Umungeri mwiza,waba ushaka gusengerwa cyangwa afite ikindi kibazo kihariye yahamagara kuri numero ikurikira 0788350697 agahabwa ubufasha.

Patmosfc.org.

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →