Patmos Ku ikubitiro iti”Icyo Imana yatuvuzeho mu mwaka wa 2019 tuyishimye”.

Itorero patmos of faith church riherereye sonatube ruguru gato yahahose  kaminuza ya mount kenya  nkuko bisanzwe bigenda muri iryo itorero  mu mpera z’umwaka  bateguye igiterane cyitabiriwe na bantu benshi baturutse impande zose z’igihugu dore ko benshi bari baje  kugirango basoze umwaka bari mu nzu y’Imana intego  y’icyo giterane yari ugushima  Imana kubyo yakoze  mu mirimo yayo nkuko abachristo babyizera, igiterane cya bereye mu itorero patmos cyitabiriwe na bakozi b’Imana batandukanye na baririmbyi baririmba ku giti cyabo, nkuko byari byagaragajwe ku mpapuro zimenyesha zikanatumira ibyo bikaba byari  ibihe bidasanzwe amateraniro yatangiye saa moya z’ijoro asozwa saa kumi n’Imwe za mugitondo cya Bonane, abari bitariye igiterane ba bakozi b’Imana  Umushumba w’ungirije MWIHOREZE Christine,Bishop Jado, umuhanzi Jean ndetse na makorari atandukanye akorera  umurimo w’Imana mu itorero Patmos, ku ikubitiro  babateguriye ” IGITERANE CYO KWAKIRA ICYO IMANA IVUGA KU MWAKA 2019”. Nkuko twabitangarijwe n’umukozi w’Imana EV. Musafiri theogene.

Igiterane gisoza umwaka mu itorero Patmos cyari kitabiriwe na bantu benshi higanjemo abakozi b’Imana batandukanye, Igiterane cyatumye abari bitabiriye  bagubwa neza  bitewe nuko Bakiriye ubuhanuzi ko Imana izabagirira neza Kandi ko Ibafitiye urukundo.
Umuvugabutumwa Musafiri Theogene.

Yagize ati”dufite igiterane kuwa 3/01/2019  hazaba ari kuwa kane aho icyo giterane kizirirwamo guhera mu gitondo kugeza ni mugoroba ni ukuvuga ko kizatangira saa tatu za mugitondo kigeze saa kumi,nkuko insanganyamatsiko ibivuga ni ugushima Imana  ibyo yatubwiye mu ijoro ryo gusoza umwaka nta gutinzamo duhise tuyishimira nkuko iyo umuntu akugabiye ugomba gukura ubwatsi kugirango abone ko  ibyo yagukoreye bifite akamaro kuri wowe”.

mu bashitsi hazabonekamo umubyeyi wa menyekanye mu buhanuzi butandukanye witwa maman Jean D’Amour. Nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire. Evangelical Team imwe mu karorali iramya ikanahimbaza.

Ayo niyo magambo yatangarije ikinyamakuru cya patmos.org gikorera  kuri murandasi twifuje kumenya abakozi b’Imana bazitabira icyo giterane atubwirako hazaza benshi batandukanye  ndetse na basangwa bazaba bahari.Twatangirijwe nu buyobozi bwa Patmos ko nta kabuza ko  gahunda  zikomeje mu mwaka mushya 2019 aho kuwa kabiri haba hiriwemo amateraniro ya babyeyi  kuwa kane   amateraniro asanzwe yo kwiriwamo no ku cyumweru amateraniro yo gusenga asazwe yo muri rusange ahera saa tanu akageza saa munani n’igice ndetse no kuwa gatandatu  saa moya z’ijoro ivugabutumwa radiyo umucyo.

Ben/patmos.org

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →