Patmos Worship Team iti “Vuba cyane haribyo tuzakora”.

Nkuko tujya tubikora kugirango tumenye amakuru atandukanye ya ma korali ubu ngubu tukaba twifuze kuganira n’itsinda rya baririmbyi bazwiho kuramya no guhimbaza ribarizwa muri Patmos of faith church  ngo ubu bafite intego yo kugeza kure  ubutumwa bwabo babinyujije mu indirimbo zo kuramya no guhimba ndetse hari n’ibindi bikorwa byinshi bafite mbere yuko uyu mwaka urangira iri tsinda ry’abaririmbyi rizwiho kuririmba neza ndetse rikagira amajwi yakataraboneka ubu rikaba rifite indirimbo zitandukanye aho bamaze kwigarurira benshi mu bihangano byabo. Bigarara ko bamaze kugera kure nubwo bavuga ko inzozi zabo ari ugukora  indirimbo zabo zikamenyekana kurushaho bakaba bazwi cyane mu indirimbo zimaze kumenyeka kubera ubutumwa  burimo  nka USIFIWE na URI INSHUTI NZIZA indirimbo rwose zakozwe neza nkuko abazumva babyivugira,

 

Umuyobozi wa Patmos worship Team Uwimbabazi Fanny

 

Twaganiriye n’umuyobozi ubahagarariye ariwe UWIMBABAZI  Fanny adutangariza ko ubu Patmos worship team barimo gukora kuko hari ibikorwa bagomba kuzashyira hanze mbere yuko umwaka urangira ati”twebwe hari byo turimo gutegurira abakunzi bacu kuko hari gahunda dufite twapanze nkuko bisanzwe umwaka iyo utangiye tureba ibyo twagezeho ndetse tugapangira undi mwaka, akomeza avuga ko bafite indirimbo bari gukora bagomba kuzashyira hanze vuba nubwo atadutangarije ukwezi, yadutangarije ko ari indirimbo 6 bazakoramo igitaramo cyo gushima Imana kubyo bagezeho ndetse naho ibagejeje mu murimo w’ivugabutumwa kandi ko

 

Patmos worship team

bizangenda neza”.bimwe mu bibazo twamubajije mu bijyanye n’umurimo yahamagariwe  yadutangarije ko akunda kuririmba cyane kuramya no guhimbaza akomeza abwira abantu ko mu kuramya harimo ibisubizo byinshi ndetse n’umunezero biva ku Mwami wacu Yesu,twamubajije icyo ubutumwa yatanga nku umukozi w’Imana ku Bakunzi babo, yadutangarije ko icyo bakeneye cyane ku bakunzi babo ari amasengesho kandi bagakomeza kubazirikana kuko nabo nibicaye hari byinshi barimo kubategurira, akomeza atangaza ko ibyo bazakora bizakundwa kandi bikagira umusaruro mu ivugabutumwa.

 

written by Ben.

Mukomeze kudukurikirana ku mbuga zacu zigaragara hasi umenye amakuru menshi:

LIKE US:FacebookTWEET US:TwitterMAILING US:GmailSUBSCRIBE US:YouTubeFOLLOWER US:Instragram

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →