Prophet Bosco ati “ Birahiyeeeee!!! “ fire week(icyumweru cy’umuriro).

Icyumweru cyo gusoza amasengesho ya BOHOZA aricyo kiswe icyumweru cy’Umuriro(fire week ) mu rurimi rwamahanga. Iki cyumweru cyateguwe na Prophet Bosco nyuma yaho avuye muri Nairobi mu gihugu cya Kenya ,mu murimo w’ivugabutumwa. Iki cyumweru gihuriranye n’icyumweru cyo gusenga dusoza amasengesho ya Bohoza aho tuzayisoza ku munsi wo ku cyumweru tuzaba tumazemo iminsi 21.Mu kiganiro ikinyamakuru patmosfc.org twagiranye na Prophet Bosco yatangaje ko urugendo rwagenze neza kuva Kigali yerekeza Nairobi ko Imana yabanye nawe mu byigisho ndetse Imana hari icyo yakoze kubateranye ayo masengesho mu nshamake ati”Twe twakoraga amanwa ni joro nta kuruhuka kuko ko afurika y’Iburasirasuba nka Kenya,Uganda,Tanzania barakora cyane rwose nta mwanya wo kuruhuka bafite”.

Prophet Bosco yatangaje ko ibibazo,ibigeragezo,indwara nibindi byose byigize karande kubuzima bwa buri wese bizakongoka bigashya byose.

Twamubajije impamvu iki cyumweru yahisemo kucyita icyumweru cy’umuriro(fire week) yatangaje ko impamvu yabimuteye nuko nta ruhare narumwe satani afite ku buzima bwa buri muntu ko byanze bikunze ko hari bikwiye gushya bigakongoka kugirango abarushye baruhuke ndetse na barwayi bakire,Imbaraga z’Imana zigaragaze. Twakomeje tumubaza uko azagifatanya naya masengesho afite umutwe wa Bohoza adutangarizako nta gahunda nimwe izahinduka ahubwo ko impano zose zizakora nkuko bisanzwe bigenda nka (prophecy=ubuhanuzi, healing=gusengera abarwayi,Deliverance=kubohoka), yadutangarije ko bizagenda neza cyane nta kirogoya kizabamo, mu gusoza ikiganiro twagiranye yatangaje ko nubundi nta mwanya wo kuruhuka uhari kuko nyuma y’iki cyumweru ko tuzaruhuka gato,dugatangira icyumweru cyo gusoza umwaka gusenga mu masengesho ngaruka mwaka ya Nsaba. Aya masengesho azamara iminsi irindwi azatangira kuri 26/ukuboza/2017. yadutangarije ko azaba ari amasengesho y’Imbaraga kandi abohora aho tuzinjira mu mwaka mushya turi mu mwanya wo gusenga twiginga Imana binyuze mu masengesho.

Impano zose zizakora uko Imana izabishaka kandi bizagenda neza.

Mu gusoza ikiganiro twa mubajije uko umunsi wo gusoza bohoza uko uteguwe ndetse n’icyo yatangariza abakristo cyangwa abantu bakunda itorero patmos of faith church(abashyitsi).

Ati” Murahishiwe mu gusoza amasengesho ya Bohoza aho hari gahunda nyinshi kandi nziza zizabanyura nta byinshi ntavuga wowe gerageza uzazane n’inshuti yawe cyangwa umuryango wawe,naho kubakunzi ba Patmos ikaze murisanga muzaze dusangire ibyo Imana izaba yaduhishiye ”.shaloom,shaloom ,Imana ibahe umugisha.

 

Composed by Ben

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →