Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho  ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza 

Ku mugoroba w’itariki 30 Kanama 2018 ku rusengero rwa Zion Temple Gatenga, ubwo Gitwaza yigishaga icyigisho gifite umutwe ugira uti “ibimenyetso n’ibitangaza’ yavuze amagambo akomeje guteza ururondogoro mu banyarwanda kubera uburyo yumvikanamo kwishyira hejuru no kwishongora ko ari we muhanuzi uruta abandi.

Uwo munsi Gitwaza yagize ati: “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”

Nyuma yo kumva ayo makuru ikinyamakuru patmosfc.org twagiranye n’ikiganiro na prophet Bosco ubu uri mu ivugabutumwa ku mugabane wa amarika tumubaza niba koko yaba yaratanze ubu butumwa aduhakanira yivuye inyuma agira ati”Ndamaganira kure ari magambo yagaragaje mu itangazamakuru ambeshyera  ndi umukozi w’Imana sinshobora guhagurukira Umukozi w’Imana wasizwe nkavuga amagambo nkariya asebanya adafite umumaro  nanjye mfite uko byumva namwegera tukaganira kuko dukorana umurimo w’Imana”.

Prophet Bosco yatangaje ko hari abantu batanzwi bitwa(hackers),binjiye muri facebook bakamwiyitirira bakavuga ariya magambo yose ariko akaba yatangiye kwitabaza inzego zibishinzwe kugirango zimufashe ku bikemura,Anasaba uwari wese waba arimo kubyandika ko yabihagarika kuko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Prophet Bosco  asoza yasabye abakristo bakorera umurimo w’Imana mu itorero Zion temple ko bakomera kandi bakihanganira kiriya kibazo.

videwo:tubibutsako niba utari wakora subscriber ko wakanda ku kajogera kugirango amakuru yo mu itorero patmos ajye abasha kukugeraho kuri channel yacuu ya patmos of faith church.

Ben/patmosfc.org

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →