Uhawe imbaraga zo gutsinda ibyagusuzuguye. ( NSABA ku munsi 13)

Amasengesho NSABA arimo kubera ku itorero Patmos of Faith Church ku Muhima uyu munsi ageze ku munsi wayo wa 13 ubwo nukuvuga ko hasigaye iminsi 64 ngo agere ku musozo wayo, uhawe ikaze nawe kuko nta kirarenga cyane kuko ushobora gusubirizwa muri iyi minsi isigaye. Intego nubundi yaya masengesho ni ugusaba Imana, umuntu wese rero asaba akurikije ubushobozi nicyo agamije ko Imana yamukorera buri munsi tukaba twakira amashimwe ya bamwe bamaze kugenda basubizwa bimwe mu byo bashyize imbere y’Imana muri minsi tugiye kumara y’amasengesho. Nkuko bisanzwe tukaba dutangiye turamya tunahimbaza Imana mu ndirimbo nyinshi kuko ibi nabyo bifasha abakristo cyane kandi iyo umuntu aririmba inshuro nyinshi aba anasenga kuko tuzi abantu benshi bagiye basenga Imana biciye mu ndirimbo cyane nko muri Zaburi harimo amagambo menshi asingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

Umushumba w’itorero Prophet Bosco niwe usengeye iteraniro ariragiza Imana, akomeza yakira abashitsi baba badusuye cyane ko muri aya masengesho haza abashyitsi benshi kubera ingufu n’amavuta bayabonyemo muribo kandi usanga haba harimo abakozi b’Imana n’abavugabutumwa baba bavuye mu yandi matorero bakaza kwifatanya natwe. Aha ninaho yaboneyeho umwanya mwiza wo kwakira umuvugabutumwa tumaranye iki cyumweru cyose akaba yarashimishije iteraniro kubera ibyigisho bye birimo impanuro n’inama nyinshi zifitiye abakristo muri rusange akamaro akaba yitwa NIYOMUGABO Anicet uturuka mu itorero ADPR Kamuhoza – Kimisagara bikaba biteganyijwe ko azasoza iminsi yari yagenewe kuri iki cyumweru ku mugoroba. Niba utarabashije kmwumva cyangwa se kumubona nta wundi munsi ni ahejo saa kumi nimwe z’umugoroba hano kuri Patmos of Faith Church.

Umuvugabutumwa NIYOMUGABO Anicet akaba asomye ijambo ry’Imana dusanga muri 1SAMWELI 17; 4-8, 14-16, 48-49:Bukeye mu rugerero rw’Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w’i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki. Yari yambaye ingofero y’umuringa ku mutwe n’ikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli z’umuringa ibihumbi bitanu. Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu k’umuringa mu bitugu. Uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw’ikigembe cyaryo kwari shekeli z’ibyuma magana atandatu, kandi uwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere. Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n’iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange. Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli. Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu. Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeye n’uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza. Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhura na Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n’Umufilisitiya. Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.”

Mu cyigisho cye umwigisha yagarutse ku buntu bw’Imana ukuntu abantu bashobora kugokerera amanama yo kukurwanya umugambi bakawunoza ariko Imana ikabihorera imigambi yabo ikaburizwamo kandi ntibamenye impamvu, bikaagenda nkuko byagendekeye abafiristiya. Mbese ntimubona ko Imana dusenga nta kintu kiyirusha intege na kimwe idafite intege ntago Dawidi yaba yaranesheje Goriyati nawe rero intwaro yawe mbese ibuye n’umuhumetso waryo ni amasengesho kuko ariyo dutsindisha ibintu byose biturwanya kandi wareba n’amaso yawe ukabona utagombye kubishobora. Aha rero niho Imana yigaragariza ikakwereka ko ari igitangaza, abantu besnhi babyibazaho ndetse bakanakeka ibintu byinshi bitari byiza ariko wowe kuko uba uzi icyo wavuganye n’Imana yawe ujye ubihorera bazageraho nabo bamenye ukuri n’ubwiza bwayo.

  

Mu byukuri nkurikije ukuntu Goriyati yari yarigize n’ubuhangange yari afite ntago yiyumvishaga ko Dawidi yamutera ibuye rikamunesha, hano hari abantu baba barakugiriye kukurogesha bakaba bazi ko bakuziritse udashobora kwinyagambura ariko kubera imbaraga z’isengesho bakabona urakize bakibaza uko byagenze, akenshi baba baratanze ubutunzi bwinshi ariko wowe kuko ufite umuganga mwiza udasaba ubutunzi nk’ubw’abapfumu ukabahigika neza. Yagize ati njyewe narebye ibyo umushumba wanyu yirirwa arwana nabyo numva mugiriye impuhwe nonese atari Imana yabimuhaye buriya mwamwishyura iki? Uku niko Imana ikiza abantu binyuze mu bahanuzi bayo nka Bosco benshi bakabohoka abandi bakakira ibitangaza. Umuntu ubigiraho ikibazo sinzi impamvu yabyibaza niba azi neza ko Imana ishobora byose kandi aziko kera nubundi yabikoraga yumva ko iyo Mana yarahindutse? Njye nizera ko Yesu akiza kandi atanga imbaraga zo kunesha ibintu byose byaba ibyo tubona n’amaso cyangwa tutabona. Imana ni umuhanga cyane iyo Dawidi aza gutsindwa ubwoko bwayo bwari buhuye n’akaga kandi niyo Goriyati atsindwa nundi muntu wigihangange ntago byari kuba bikiri igitangaza ariko yabinyujije kuri uyu mwana kandi aneshwa nta cumu nta nkota bamuteye atsindwa nibuye ryonyine.

Hari ibintu byinshi dusimbuka kandi akenshi ugasanga byagombaga kudutwara ubuzima, ariko ikibabaza cyane nukuntu tubivamo tugahita twibagirwa kandi iki cyagombye kutubera urwibutso rwo guhora tuzirikana ineza y’Imana, mbese mbabaze? Ubu abantu Umushumba wanyu amaze gusengera bagakira bangana iki? Abamaze gushima Imana se ni bangahe? Ese gushima Imana bitunaniza iki? Njyewe nzi neza ingufu ziva mu gushima kandi mbagiriye inama niba bahari ko baza bakabikora kuko nta kigoye mbibonamo kandi imigisha yabo nibwo izagira ingufu kurenza uko byari bimeze. Iki ni igihe cyo gusaba imbaraga zo kunesha ibintu byose byagusuzuguye mu buzima bwawe kandi Imana iguhe imbaraga n’ubushobozi bwo gutsinda ba Goriyati bahaze imbere yawe basuzuguje izina ryawe, ibi kandi ndabyizeye kuko aya masengesho nubundi yitwa NSABA kandi nidusaba tuzahabwa kuko kwa Data hari byose.

Umushumba w’itorero Patmos Prophet Bosco nawe yunze mu ry’umwigisha akomeza asengera imbaga y’abakristo yari yaje kuri uyu munsi wa 13 w’amasengesho yiswe NSABA, atangiranye isengesho kugirango abakristo babanze binjire neza mu mwuka. Mu gusenga kwe kandi akaba yagize ati uyu munsi satani ntitugomba kumuha amahoro na make kuko nawe nta kiza atwifuriza niyo mpamvu tugiye kurwana na ba Goriyati bigize ibihangange ku buzima bw’abana b’Imana, uyu mugoroba umuntu wese wabashije kugera hano arataha ukuboko kw’imana kumukozeho kandi nikumukoraho akire ibintu byose bitagendaga neza ku buzima bwe. Uhereye uyu munsi nsabye Imana ngo umuntu wese turi kumwe iyi saha atangire kubona impinduka mu buzima bwe kuko nizeye ko imbaraga zose zabarwanyaga zitsinwe n’amaraso ya Yesu kristo. Kurikira uko Imana ikora ibitangaza Live:

Amateraniro akaba ashojwe umushumba w’itorero Patmos asengera imbaga y’abakristo bari baje kuri uyu munsi yibutsa ko batagomba kuryama badahawe umugisha kuko mbere yuko turyama tujye twibuka kuvuga nibura isengesho kuko ijoro ni rirerire kandi ntago uba uzi icyo muri buhuriremo. Ubundi gahunda zirakomeza mu gitondo tuzindutse mu materaniro asanzwe yo ku cyumweru. Uwiteka abane namwe.

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →