PIMA UREBE BIRASHOBOKA ku munsi wa 6 (Ibyak 8:37)

Hari ku isaha ya saa kumi nimwe ubwo aya masengesho yatangiraga, akaba yarayobowe na MUKESHIMANA Marceline uyobora umuryango wa Tomasi 6 nkuko bimenyerewe ko abakristo bo mu itorero Patmos of Faith Church abakristo baryo bagiye bafite imiryango babarizwamo mu rwego rwo gushyira imbaraga mu gusenga, kumenyana no gusabana hagati mu bakristo biri torero ribarizwa ku MUHIMA mu gikari cy’ahazwi nka Yamaha. Rikaba ari itorero rya gikristo riyobowe n’umushumba waryo mu Rwanda no ku isi Jean Bosco NSABIMANA. Umuyobozi wa gahunda yatangiye aragiza Imana abitabiriye aya masengesho ngaruka mwaka. Aya masengesho akaba ari amasengesho afite imbaraga ku muntu wese ubasha kuyitabira kuko abantu benshi babohorerwamo ku bw’imbaraga z’Imana ishobora byose.

MUKESHIMANA Marceline wari uyoboye gahunda kuru munsi wa 6.

Worship Team nayo yatangiye iririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu rwego rwo kwinjiza abakristo mu mwuka wo gusenga binyuze mu ndirimbo. Hakaba haririmbwe indirimbo nyinshi zisingiza urukundo rw’Imana.

 

 Worship Team Bahimbaza Imana banaramya.

Umwigisha w’umunsi Evangelist Musafiri akaba yigishije ikigisho dusanga muri Mariko 4:40. Yigishije abwira abakristo ko Imana itabara igihe icyo aricyo cyose ko nta wagombye kwiheba. Muri aya masengesho“PIMA UREBE BIRASHOBOKA” hateganyijwe ko azamara iminsi mirongo ine , itorero Patmos ryateganyije abavuga butumwa batandukanye aho icyi cyumweru cya mbere cyari cyateganyirijwe uyu muvugabutumwa MUSAFIRI. Abakristo bose bakaba bashimye inyigisho ze yabagejejeho icyi cyumweru cyose cyane ko bigaragara ko akiri muto. Bose bakaba bamusabiye umugisha ngo Imana imushoboze mu mpano ye yubuhanuzi.

 

Ev. MUSAFIRI arimo kwigisha.

Aya masengesho aba yitabiriwe n’abantu baturutse impande zose  bizeye ko hari igitangaza baba bari bwakire ku buzima bwabo, kuko Imana igenderera umuntu uwo ariwe wese kandi bikaba byiza iyo uri mu rusengero.

Abakristo bitabiriye amasengesho.

Umushumba ahanurira uyu mudamu ko azabyara umuhungu.

Umushumba nawe yongeye asengera abakristo abaturiraho imigisha y’ubutunzi buva ku Mana ishobora byose anabahesha umugisha. Asoza amateraniro yuwo munsi anabibutsa ko nejo ku cyumweru nubwo hari amateraniro asanzwe ya mu gitondo ko amasengesho “PIMA UREBE BIRASHOBOKA” izakomeza ku mugoroba waho.

 

Umushumba w’itorero rya Patmos of faith church ahesha abakristo umugisha anasoza iteraniro.

 

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →