UZI  ICYO  ASHAKA  NTAFATA ICYO ABONYE.

Mu cyumweru  gishije  nibwo hamenyekanye ko mu itorero patmos of fait church hazaba amateraniro ameze n’igiterane ariko insanganya matsiko ya yicyo giterane ntikigeze gishyirwa ku mugaragaro benshi bumvuga ari amateraniro asanzwe nkuko byari bimenyerewe, byaje gutinda rero ayo materaniro ameze nk’igiterane  nkuko byagiye binyuzwa  kunkuta za murandazi ndetse n’imbuga nkoranyambaga  ko muri ayo materano hazitabirwa nabakozi b’Imana guturuka impande zose ntacyahindutse habe nagato abashyitsi benshi bitabiriye ayo materaniro muri ayo materaniro hakaba harimo  umushyitsi w’Imena nkuko amakuru yacicikana Pasteur Erneste na madam we bitabiriye ayo materaniro bafatanyije  n’umushumba wungirije  mu itorero patmos ariwe Mwihoreze Christine aya materaniro rero yatangiriye igihe saa saba z’umugoroba akaba yagenze neza dore ko imbaga nya mwinshi yari yitabiriye aya materaniro kuri uwo munsi.

Mbere yuko iteraniro ritangira itsinda riramya rikanahimba ryabanje kwifatanya nabateranye muguhimbaza Imana.

Ku ikubitiro Pst Ernest hatangaje ko umutwe w’icyigisho ugira uti”UZI  ICYO  ASHAKA  NTAFATA ICYO ABONYE” ati uzi icyo ashaka ntajya ahubukira icyo abonye kuko icyo ushaka nicyo kiguha umutima wo kwihangana kugirango wakire ikigukwiye mu busobanuro bwabanjirije gusoma imirongo iboneka muri bibiriya  2abami2:9-15

9.Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.”Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.” 10.Eliya aramusubiza ati “Uransaba ikiruhije cyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona si ko biri bube.” 11.Bakigenda baganira haboneka igare ry’umuriro n’amafarashi y’umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira. 12.Elisa abibonye arataka ati “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n’amafarashi!” Nuko ntiyongera kumubona ukundi.Maze afata umwambaro we awutanyaguramo kabiri. 13.Atoragura n’umwitero Eliya ataye asubirayo, ageze ku nkombe ya Yorodani arahagarara. 14.Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka. 15.Maze ba bana b’abahanuzi b’i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere. Dusome nanone mu Migani 18:16-1716.Uduke turimo kūbaha Uwiteka, Turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara. 17.Kugaburirwa imboga mu rukundo, Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.
Mu busobanuro bwimbitse ndetse busobanutse  bugira buti”igihe Imana izaguhembera ntizigera iguha bicye kuko yo niyo ifite urufunguzo rw’ubutunzi kuko iyo umaze kumenya abafite umugisha ubasha kwituriza kuko Imana iba igufiteho umugambi mwiza ku buzima bwawe birashoboka ko wumva bigoye cyangwa bitumvikana. Ariko  dore abahiriwe  ni abantu bane Imana ikunda.Uwa mbere n’umuntu uwariwe wese ukiri umwana ndavuga umwana muto kuko uba utazi icyo azavamo niyo mpamvu ukwiriye kumwubaha ashobora kugutungura mu gihe runaka kandi utabitekerezaga  uwa kabiri n’umuntu wize ariko udafite akazi uwo muntu nawe ujye umwitondera uko yaba ameze kose niyo yaba yarize imyiga iciriritse hari gihe abona amahirwe akaba yaba umuntu ukomeye bitunguranye undi muntu n’umuntu ugifite ubuzima agihumeka bikemera uwo nawe Imana ya mukorera igitangaza isaha n’isaha. Undi wa kane nawe ukwiye kubahwa ari nawe usoza umuntu Imana yavuzeho ko izamugirira neza uwo ukwiye ku mutinya isaha nisaha yagutungura apfa kuba abitse amasezerano.Abo bantu bose ujye ubitondera kuko barashinganye”.

Kurikira birambuye binyuze muri videwo ukore like gukomeze tubane utwake n’ubushuti kuri facebook yacu ariyo patmos faith church.

Author: Ben

 

Comments

comments

About Patmos

Healing Services and Deliverance in name of Jesus Christ

View all posts by Patmos →